Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda workers
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Nyabihu: Abajyanama b’ubuzima barashimirwa imikorere myiza

$
0
0

Ubutumwa bugufi bwihuse ku biba bikozwe n’umujyanama w’ubuzima ubishinzwe  mu mikurikiranire y’ ubuzima bw’umwana n’umubyeyi “Rapid sms”,bwohererezwa Minisiteri y’ubuzima ndetse no gukurikirana Umunsi ku wundi ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ni bimwe mu by’ingenzi byatumye ababyeyi babyarira mu ngo bagabanuka cyane mu karere ka Nyabihu.

m_Abajyanama b’ubuzima barashimirwa imikorere myiza

Ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, ashimira abajyanama b’ubuzima ku mikorere myiza

Hamwe n’imikorere myiza y’abajyanama b’ubuzima muri rusange ku bufatanye n’izindi nzego,byanatumye mu karere ka Nyabihu nta mubyeyi upfira mu rugo cyangwa ku bitaro mu mwaka wa 2013 wose nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima rukaba rugarukwaho cyane bitewe n’uburyo bakurikirana ubuzima bw’abaturage umunsi ku munsi. Umwe mu bajyanama b’ubuzima yadutangarije ko gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mudugudu(ari nabyo akora) asanga ari ingenzi cyane.

Bimwe mu byo yadutangarije yitaho,akaba ari ugukurikirana umubyeyi agisama,akajya acungira hafi ubuzima bwe,kugira ngo we n’uwo atwite badahungabana.

Ibi bituma,ibihe by’ingenzi byose umubyeyi aba asabwa kujya kwa muganga ngo yitabweho n’umwana basuzume uko ameze mu nda,umujyanama w’ubuzima abimwibutsa. Binatuma iyo igihe cyo kubyara kegereje,amushishikariza cyane kuzabyarira kwa muganga ngo ahabwe ibimukwiriye byose.

Muri ibyo bihe byose umujyanama w’ubuzima ubishinzwe mu mudugudu anibutsa umubyeyi indyo yuzuye imukwiriye agomba gufata,imugirira akamaro we n’umwana we.

Uretse ubuzima bw’umubyeyi,umujyanama w’ubuzima ywaganiriye,yanadutangarije ko n’iy’umwana amaze kuvuka,akurikiranwa cyane kuva akivutse kugeza cyane cyane ku myaka 2,ariko no gukomeza kugera ku myaka 5.

Aha,umujyanama w’ubuzima akurikirana ubuzima bw’umwana uko bwije n’uko bukeye,agakurikirana imikurire ye,agaharanira ko nyina afata indyo yuzuye kugira ngo we n’umwana bamererwe neza.

Yibutsa umubyeyi guhesha umwana inkingi zimukwiriye kandi ku gihe. Uretse ibyo,anapima ibiro,uburebure n’imikurire y’umwana,bityo ibyo byose akareba niba bimeze neza ku mwana.

Igihe asanze hari ikibazo,ashishikariza umubyeyi kwihutira kwa muganga ngo bakurikirane umwana cyangwa se yaba ari ikibazo abasha gukemura akagikemura. Umwana kandi yitabwaho,hakarwanywa indwara kuri we nk’impiswi,imirire mibi,malariya n’izindi.

Bitewe n’ibikorwa bitandukanye,abajyanama b’ubuzima  bakora mu midugudu itandukanye,bituma umubare w’ababyarira kwa muganga wiyongera,bakabasha gukurikirwanwa neza bityo n’umubare w’imfu zishobora kugera ku mubyeyi abyara cyangwa umwana avuka zikumirwa.

Mu karere ka Nyabihu,hakaba hari abajyanama b’ubuzima muri rusange bagera ku 1419,muri bo abagera kuri 473 bangana n’imidugudu aka karere gafite,bakaba bakurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu midugudu. Bivuga ko buri mudugudu ufite umujyanama w’ubuzima ukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Latest Images

Trending Articles





Latest Images